2026.2.14 Nyagatare: Umusirikare wishe umugore we kubera gufuha yakatiwe gufungwa imyaka 20
Caporal Maniragira Simon, umusirikare mu ngabo z’u Rwanda, wari ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umugore we amuhoye kumufuhira, aho bivugwa ko yahabwaga amakuru n’abo mu muryango we bamubwira ko uyu mukazana wabo amuca inyuma yaburanishirijwe mu ruhame akatirwa igifungo cya burundu.
Urupfu rwa nyakwigendera witwaga Gisubizo Liliane wari mu kigero cy’imyaka 23 y’amavuko, abaturage bari baramuhimbye ‘Jugumila’ yabereye mu Mudugudu wa Kumunini, mu Kagari ka Rugarama II, mu Murenge wa Musheri, mu Karere ka Nyagatare, mu Ntara y’Iburasirazuba, ku wa 24 Kanama 2025, n’ubwo bamwe mu baturage bavuga ko byabaye mu ijoro ryo ku wa 21 Kanama 2025.
Icyo gihe umwe mu baturage baganiriye na BTN yagize ati:”Ninjye umwishe muhora ubusambanyi.”
Amakuru avuga ko uwo musirikare yari yoherereje umugore we ibihumbi 400.000Frw, ariko aje asanga ayo mafaranga atagihari hatanagaragara icyo yaba yarakoreshejwe cyane ko ngo no mu kabari nyakwigendera yacuruzaga byagaragariraga umugabo we ko ayo mafaranga ntayarimo.
Kuri ibyo hiyongeraho kuba uwo musirikare yarahabwaga amakuru ko umugore we ‘Jugumila’ amuca inyuma bikaba ari byo byamuteye kumwica.
Umuturage ati:”Yari afite umumotari wamutwaraga ahantu hose, uwo mumotari rero niwe bashinjaga ko yaba amusambanya.”
Mu rubanza rwabereye mu ruhame ku wa ku wa Gatanu, tariki ya 13 Gashyantare 2026, Urukiko rwa Gisirikare rwahamije Caporal Maniragira Simon icyaha cyo gukubita umugore we Gisubizo Liliane bikamuviramo urupfu bityo rumukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka 20 ndetse no kwamburwa impeta za Gisirikare.
Bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamukuru nyuma y’uru rubanza bavuze ko bishimiye ubutabera bwatanzwe mu nyungu za rubanda.
Umwe yagize ati:”Twebwe turishimye cyane turanezerewe, umuryango we nawo ugenda wishime unezerwe kuko ubutabera bwatanzwe.”
Yakomeje avuga ko uwo musirikare wishe umugore we yakoze icyaha cyo kwihanira kuko kwihanira atariyo nzira yo guhosha amakimbirane.
Ati:”Kwihanira ntabwo aribyo. Imyaka 20 yakatiwe n’ihazabu ya miliyoni 23.500.000Frw yaciwe nayo birakwiye ariko dukurikije akababaro k’ababyeyi be.”
Amakimbirane mu muryango ni ikibazo gikomeye cyugaruje umuryango Nyarwanda
Ikibazo cy’amakimbirane mu muryango Nyarwanda kimaze gufata indi ntera kuko bigoye ko hashira umunsi umwe hatumvikanye inkuru mbi y’umugabo wishe umugore, umugore wishe umugabo, umubyeyi wishe umwana cyangwa umwana wishe umubyeyi.
Ni mu gihe ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Imiyoborere, RGB mu 2017, abaturage babajijwe bagaragaje ko amakimbirane mu miryango yari hejuru ya 50% by’imiryango yose mu gihugu.
Mu 2018 ubwo bushakashatsi bwongera kugaragaza ko amakimbirane yo mu miryango yari ku kigero cya 60.7% na ho mu 2019, amakimbirane mu muryango yari ku kigero cya 70.39%.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango nayo mu 2019, yakoze ubushakashatsi ku mpamvu zitera amakimbirane yo mu muryango, aho bugaragaza ko amakimbirane yo mu muryango aterwa n’ubusinzi aho buri kuri 52%, ubumenyi buke mu by’amategeko, ubuharike, ubusumbane hagati y’umugore n’umugabo, imyumvire mibi ku ihame ry’uburinganire, imikoreshereze mibi y’umutungo n’ibindi.
Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda, mu mwaka wa 2007, yagaragaje ko abagabo n’abagore mu Rwanda bicana bitewe n’ibintu byoroshye cyane bishingiye ku kuba hari icyo batumvikanyeho.
2026.2.12 Abaturage bane bo mu Ruhango bapfuye, hakekwa inzoga y’inkorano
Abaturage bane bo mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Bweramana, bapfuye nyuma yo kunywa inzoga izwi nk’umusogongero, bivugwa ko ari kanyanga ivanzemo ibindi bintu.
Ibyo byabereye mu Kagari ka Rwinyana. Abapfuye barimo abagabo n’abagore.
Abaturage banyoye iyo nzoga y’inkorano bayihawe na mugenzi wabo wari uvuye kurangura inzoga, aho ayiguze bamwongeza iyo yiswe ‘umusogongero’. Abayinyoyeho bose barapfuye.
Abari aho ibi byabereye babwiye TV1 ko babajwe n’urupfu rwa bagenzi babo ndetse bagaragaza ko ubuyobozi bukwiye kubafasha kurwanya izo nzoga kuko zikomeje kubahekura.
Umwe yagize ati “Banyoye kanyanga ngo iroze ariko banabashyiriyemo ibintu by’amakore ni byo byica abantu. Abo bantu bayisomyeho barapfuye.”
Undi yagize ati “Turasaba ko kanyanga yacika burundu kuko biteye agahinda gakabije. Ni byo gukurikiranwa n’ubuyobozi bukabyitaho bigacika kuko bifite ingaruka mbi. Kandi n’umuntu wakoze biriya na we akwiye gukurikiranwa kuko biteye isoni kandi byahitanye ubuzima bwa benshi.”
Abaturage kandi bagaragaza ko n’inzego z’ubuzima zikwiye kwinjira muri icyo kibazo mu rwego rwo kurinda abantu gukomeza kunywa izo nzoga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan yahamije iby’izo mpfu ndetse avuga ko hari ikigiye gukorwa.
Ati “Ni byo koko byarabaye abantu bagera kuri bane banyoye inzoga z’ibikwangari bahasiga ubuzima. Icyo bari bahuriyeho mbere y’uko bitaba Imana birimo guhuma, kuribwa umutwe, kuribwa mu nda, isereri n’ibindi biterwa n’uko baba banyoye ibitujuje ubuziranenge.”
CIP Kamanzi yavuze ko Polisi yafashe ingamba zo kurwanya ibyo biyobyabwenge abaturage bita inzoga z’inkorano ngo biranduke kuko ari uburozi, ariko aboneraho kubasaba kubireka kuko kunywa, gucuruza no gutunganya ibiyobyabwenge bihanwa n’amategeko.
Ibyo kandi byabaye nyuma y’icyumweru kimwe muri uwo Murenge wa Bweramana hapfuye abandi bantu batatu na bo bishwe n’inzoga.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu bice bitandukanye mu Ntara y’amajyaruguru yakoze umukwabu wo gufata no kwangiza ibinyobwa bitemewe, bigira uruhare mu guhungabanya umutekano ndetse bikaba bishobora no gutera uburwayi ababinywa.
Muri uyu mukwabu wakozwe k’ubufatanye n’inzego zitandukanye, hafashwe ibinyobwa bitemewe bisaga litiro ibihumbi 10, byitwa amazina atandukanye bitewe n’agace bikorerwamo. Gusa byinshi bihuriye ku gukorwa hifashishijwe isukari, umusemburo wa Pakimaya, amajyani, melase, ikinyabuzima ndetse n’ibindi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru IP Ignace Ngirabakunzi yashimiye abaturage batanga amakuru y’aho ibi binyobwa bikorerwa, bagatuma byangizwa bitaragira ingaruka ndetse n’ababikora bagahanwa.
Yagize ati “Ibi byose Polisi ibikora ku makuru atangwa n’abaturage bitewe n’uko bamaze gusobanukirwa ingaruka z’ibinyobwa k’umutekano ndetse no ku mibereho yabo.”
“Abaturage barabimenye ko aho ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byageze, harangwa n’ibikorwa by’urugomo, ubusinzi, amakimbira n’ubujura bityo ntibakwiye kubiha umwanya. Icyo tubasaba ni ubufatanye mu kubirwanya no kubyirinda.”
Yongeyeho ko “Icya mbere dusaba abaturage ni ukwamagana ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ndetse bakanabyirinda kuko ubinyoye bimugiraho ingaruka mbi haba mu mibereho no k’ubuzima.”
Polisi y’u Rwanda ivuga ko izakomeza gukangurira abaturage kwirinda kunywa ibinyobwa bitujuje ubuzirange kugeza bumvise neza ingaruka zabyo bityo ababikora nabo bakazagabanuka cyane ndetse bakaba banareka kubikora bitewe no kubura ababinywa.
Ibinyobwa bitujuje ubuzirange byafashwe byamenwe mu ruhame, ababikora bashyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo bahanwe.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ku bigo by’igororamuco igaragaza ko uko imyaka yagiye ihita umubare w’abajya mu bigo ngororamuco wagiye wiyongera. Depite Mukabalisa Germaine yabajije igituma uwo mubare wiyongera ndetse n’icyo Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango irimo gukora kugira ngo ugabanuke.
Yabibajije kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Gashyantare 2026 mu Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, ubwo yari irimo igezwaho raporo ya Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage ku isesengura rya raporo y’igenzura ricukumbuye ryakozwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ku bigo by’igororamuco.
Perezida wa Komisiyo, Uwamariya Veneranda yavuze ko Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko izamuka ry’imibare y’abakirwa mu bigo by’igororamuco wazamutse ku kigero cya 92%, uva ku 3.886 mu mwaka wa 2020/2021 ugera ku 7.461 mu mwaka wa 2023/2024 kubera ko nta buryo buhamye bwo gukumira imyitwarire ibangamira abaturage.
Depite Mukabalisa Germaine yabajije impamvu umubare w’abajya mu bigo ngororamuco wagiye wiyongera asaba ko hakorwa umwanzuro ugashyikirizwa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango kugira ngo harebwe uburyo abana batajya bisanga mu bikorwa bibi bituma bajya mu bigo ngororamuco.
Ati: “Habaye iki kidasanzwe ku myitwarire y’abajyanwa muri ibyo bigo ko bigaragara ko umubare wiyongereye ku kigero cyo hejuru?”
Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage yavuze ko ikibazo cy’izamuka ry’imibare y’abakirwa mu bigo by’igororamuco biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo imyitwarire ibangamira abaturage, ibibazo byo mu miryango, ubukene, igitutu cy’urungano, kutitabira ishuri cyangwa kurivamo, ubushomeri cyane cyane mu rubyiruko, ubusinzi n’ibiyobyabwenge.
Inzego z’ubuyobozi zagize icyo zibivugaho mu gukemura iki kibazo
Perezida wa Komisiyo yavuze ibyo inzego z’ubuyobozi zabwiye Komisiyo. Yavuze ko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Umuyobozi Mukuru wa NRS, Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, bagaragaje ko hashyizweho Komite Nyobozi ihuriweho n’inzego zitandukanye, ishinzwe gushyiraho ingamba zo gukumira imyitwarire ibangamira abaturage, kunoza imikorere y’ibigo by’igororamuco n’ibigo binyurwamo by’igihe gito n’uburyo bwo gusubiza mu buzima busanzwe abarangije muri ibyo bigo.
Ibyagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko abantu 19,700 bagaragaje imyitwarire ibangamira abaturage bagororewe mu bigo by’igororamuco, abangana na 11,200 barangije gahunda y’igororamuco harimo abagore 924 n’abana 1,135 basubijwe mu miryango yabo.
Abantu 11,478 bagaragaje imyitwarire ibangamira abaturage bahawe amahugurwa y’imyuga n’ubumenyingiro harimo ubwubatsi, ububaji, ubudozi, ubuhinzi, kogosha, guteka, gukora amashanyarazi, naho abana 251 bize icyiciro cy’amashuri abanza. Bamwe mu barangije mu bigo by’igororamuco bahujwe n’amahirwe y’akazi.
Ibigo by’igororamuco bifite akamaro kuko byakira abantu bafite imyitwarire ibangamira abaturage b’ingeri zose, bagahabwa serivisi zitandukanye zirimo: ubujyanama mu mitekerereze (psychosocial rehabilitation), serivisi z’ubuvuzi, amasomo y’uburezi rusange ndetse n’amahugurwa y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET).
Izi serivisi zifasha abahuguwe guhindura imyitwarire no guhabwa ubumenyi bubafasha kugira amahirwe ku isoko ry’umurimo, kwiteza imbere no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Kigali, Rwanda – Brig. Gen. Ezechiel Gakwerere, a former Secretary General of the FDLR terrorist group, is set to face trial before Rwanda’s Military Court following his arrest in the eastern Democratic Republic of Congo and subsequent transfer to Rwanda.
The development marks a significant step in long-running efforts to hold senior figures linked to genocide-era crimes and armed groups accountable.
The confirmation was made on February 9, 2026 by the Military Prosecutor General, Col. Charles Sumanyi, during a press briefing held on the sidelines of the launch of the Judiciary Anti-Corruption Week.
Sumanyi said Gakwerere remains in the custody of security agencies as questioning continues, citing the former rebel leader’s deep knowledge of the FDLR’s historical and current operations.
“Security organs are still questioning him. In the near future, he will be handed over to military justice,” Sumanyi said, emphasizing that military trials in Rwanda are conducted in public and may be followed by interested observers.
Gakwerere was arrested in Goma in January 2025 by fighters from the AFC/M23 coalition. In March 2025, he was handed over to Rwandan authorities at the La Corniche border post, alongside 13 other FDLR combatants who had also been captured during military operations in eastern DRC.
Rwandan security agencies formally received the group before transferring them inland for further processing.
Upon his arrival in Rubavu district, Gakwerere briefly spoke to journalists, acknowledging his long-standing ties to the group. “I was captured recently,” he said at the time, adding that he had been part of the FDLR since its inception.
Investigators say the case goes far beyond his role in the rebel movement. Gakwerere is suspected of involvement in the 1994 Genocide against the Tutsi, with allegations linking him to some of the most notorious crimes committed during that period.
According to available reports, he led a unit known as “New Formula,” accused of organizing killings at roadblocks in former Butare prefecture currently Huye district.
He is also accused of having played a role in the killing of Queen Rosalie Gicanda, a crime that remains one of the most symbolic acts of violence during the genocide.
2026.2.9 Kigali: Umubyeyi yanze ko umwana we wapfuye ashyingurwa
Abaturage bo mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Kigarama, barasaba ubuyobozi kubafasha gushyinguza umusore witwa Nyandwi Eliezel wari uzwi nka Mitsutsu wapfuye hanyuma Se wo mu Karere ka Ruhango akanga ko bamushyingura kandi n’ imva yari yapfubye (yacukuwe).
Uyu musore yapfiriye aho yari acumbitse mu Mudugudu wa Kivu, mu Kagari ka Nyarurama, mu Murenge wa Kigarama, mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali.
Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko nyuma y’uko uwo musore apfuye bakusanyije amafaranga yo gushyinguza ba nyakwigendera ariko batungurwa ni uko Se utuye mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo yanze ko ashyingurwa.
Nyuma y’uko Se wa nyakwigendera yanze ko ashyingurwa umurambo wakomeje kuba uri mu rugo rw’umuturage nk’uko abaturage baganiriye na BTN TV babivuga.
Umwe yagize ati:”Nyandwi Eliezel wapfuye yari umupangayi wacu, twari tumaranye umwaka wose nta kibazo dufitanye kuko yari umuntu ukundwa ba bose kuko yabanaga neza. Yari asanzwe aruhuka umunsi umwe mu Cyumweru, ku wa Gatandatu cyangwa ku Cyumweru, rero mu gitondo namuciyeho ameze nk’umuntu ariko ati byakomeye narembye, ndamubwira nti se tujye gushaka umujyanama w’ubuzima, ati erega nta na Mutuelle de Santé ngira kandi ndumva bikomeye, ndamubwira nti reka noneho turebe uko mu gitondo biraba bimeze …mu gitondo mu Saa Tatu (9h00′) rero dusanga yapfuye.”
Yakomeje avuga ko muri icyo gihe bari bamuzaniye amata ariko ayanyoye arayagarura (arayaruka) gusa ntibamenye uburwayi yari afite.
Nyakwigendera akimara gupfa abaturage bo muri ako gace ndetse n’aho yakoreraha mu Biryogo bakusanyije amafaranga yo gushyinguza ariko Se yanga ko ashyingurwa.
Ati:”Isanduku yari yabonetse ndetse n’imva bari bamaze kuyicukura (yapfubye) n’imodoka yo kumutwara yari yaje ariko iwabo (Se) banze ko ashyingurwa. Bahereye mu gitondo bavuga ngo baraje nyuma ngo tumujyane iwabo mu Ruhango ngo bamwishyingurize.”
Abaturage basaba ko umurambo wa nyakwigendera washyingurwa ibindi bibazo biri mu muryango bikazasuzumwa nyuma kuko biteye ikibazo kuba umuturage yararana umurambo mu nzu kubera nta bushobozi bwo kuwujyana mu buruhukiro.
Umuyobozi Nshingwanikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, avuga ko icyo kibazo atari asanzwe akizi akaba yari agiye kugikurikirana.
Nyakwigendera Nyandwi Eliezel yari afite imyaka 34 y’amavuko, akaba yakomokaga mu Karere ka Ruhango, mu Ntara y’Amajyepfo.
2026.2.4 Umwarimu wa Kaminuza ushinjwa gufata abana ku ngufu yafunzwe by’agateganyo

Gusambanya umwana, gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi, ni ibyaha bifungishije by’agateganyo, Dr Manirakiza Benjamin.
Ni mu isomwa ry’urubanza, mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruherereye i Nyamirambo, kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Gashyantare 2026.
Nk’uko byasubirwagamo n’Urukiko ku birebana n’ibyaranze impande zombi mu iburanisha ry’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, Dr Manirakiza mu bihe bitandukanye kuva muri Kamena umwaka ushize wa 2025 yagiye akora imibonano mpuzabitsina n’abana batandukanye ariko kuri iyi nshuro akaba ashinjwa n’uwakorewe icyaha wahawe izina MBB mu rwego rwo kumurinda.
Uyu mugabo Manirakiza, gusambanya uyu MBB, ntiyabyigejejeho kuko byagezweho nyuma yo guhabwa nimero n’umwe mu bo bakurikiranwe hamwe ariko kandi bakaba itsinda ryari risanzwe rigendana na MBB.
Iryo tsinda rero ni abakobwa bari mu kigero cy’imyaka kuva kuri 18 kugeza 21, aho na bo hari abaryamanaga na Dr Manirakiza, ariko nyuma akabaha za misiyo zo kumushakira abana b’abakobwa bakiri bato kugira ngo baryamane, akazajya abishyura ndetse na bo akabaha misiyo.
Iryo tsinda ririmo Umuhoza Hamidha w’imyaka 20, Mucyo Vanessa, Ineza Fidella, ni bo bari inshuti za MBB, bakaba bafunzwe by’agateganyo iminsi 30 hamwe na Dr Manirakiza Benjamin wari umwarimu muri kaminuza.
Nk’uko Ubushinjacyaha bwabigaragaje muri dosiye yaregewe urukiko, MBB w’imyaka 17 avuga ko nyuma yo gusambanywa na Dr Manirakiza yamuhaye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 95 andi ibihumbi 5 ayishyura Umumotari wamujyanye kwa Dr Manirakiza i Ntarama nk’uko bigaragazwa mu ruhererekane rwa Momo ya Dr Manirakiza.
Ubwo Dr Manirakiza yabazwaga niba koko yaba azi MBB, niba yaramuhaye ayo mafaranga kugira ngo baryamane cyangwa niba asanzwe aryamana n’abana bakiri bato, yagize ati: “MBB ndamuzi, yaje iwanjye ariko ntitwaryamanye ndetse MBB yansabye kuhaguma ariko kuko nabonye ari umwana ndabyanga, muha amafaranga ibihumbi 95 yo kumufasha gukemura ibibazo yari afite nk’uko yari amaze kuyansaba”.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko atari uyu yasambanyije gusa, ahubwo ko hari n’abandi batangabuhamya bagaragaje ko baryamanye na we ndetse harimo na rya tsinda twavuze haruguru. Nyuma yo kuryamana yabasabaga kumuzanira abandi bana b’abakobwa bakiri bato bityo akajya abaha komisiyo.
Dr Manirakiza muri iryo buranisha hamwe n’abamwunganira, yasabye gufungurwa by’agateganyo kuko nta mpamvu zihari zikomeye zatuma afungwa.
Umwe muri aba bakurikiranwe kandi mu iperereza ry’ibanze yavuze ko yagiye aryamana na Manirakiza ariko babikoze nk’abakundana ndetse yamusabye nimero y’uwo mwana wahawe izina MBB, arazimwima amubwira ko ari umwana ariko nyuma aza kubona uwo mwana bavugana akeka ko yazihawe n’undi, bityo ko arengana.
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge nyuma yo gusubiramo ibyaranze urubanza haba ku byavuzwe na Manirakiza Benjamin, Ubushinjacyaha n’abandi, rwavuze ko kuba mu bo bareganwa bemera ko basambanye na Manirakiza, urukiko rusanga kuba Manirakiza yemera ko yasabye aba bareganwa kumushakira abana bakiri bato bazajya baryamana, kuba yemera ko aziranye n’umwana MBB wakorewe icyaha, kuba hari amafaranga yatanze, ndetse n’uruhererekane rw’amafaranga Manirakiza yagiye yishyura abo bareganwa, ibyo bihagije kuba bakurikiranwa bafunzwe mu minsi 30.
Uru rubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, rwabereye mu muhezo tariki 28 Mutarama 2026, aho Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko Dr Manirakiza, Umuhoza Hamidha, Ineza Fidella na Mucyo Vanessa baburana bafunzwe ariko bo bagasaba gufungurwa bagakurikiranwa bari hanze.
Dr Manirakiza Benjamin, umwarimu muri Kaminuza, yatawe muri yombi ku ya 20 Mutarama 2026. RIB icyo gihe yari imukurikiranyeho gusambanya abana b’abakobwa abashukisha amafaranga.
Iperereza ry’ibanze ryari ryagaragaje ko mu bihe bitandukanye uyu mwarimu yagiye asambanya abana b’abakobwa batandukanye biga mu mashuri yisumbuye yo mu Karere ka Bugesera abizeza amafaranga.
RIB ihora yibutsa abantu bose ko gusambanya umwana ari ukumuhemukira kuko bimwicira ubuzima bwe bw’ejo hazaza, bigira ingaruka ku muryango we ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange.
Ihora yihanangiriza kandi uwo ari we wese usambanya umwana ko ibyo bikorwa bitihanganirwa kandi inasaba abana kwirinda ababashukisha amafaranga n’ibindi bintu bitandukanye bagamije kubashora mu busambanyi cyangwa ishimishamubiri bibicira ubuzima.
2026.1.26 Dj Toxxyk yajuririye icyemezo cyo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo
Shema Arnaud uzwi cyane mu mwuga wo kuvanga imiziki ku izina rya DJ Toxxyk, yajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge cyamutegetse gufungwa by’agateganyo iminsi 30, nyuma y’uko rugaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha bitatu muri bine Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho.
Icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo cyafashwe ku wa 21 Mutarama 2026, gisomerwa mu ruhame mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge. Umucamanza yasobanuye ko ifungwa rye rigamije kurinda ko yagira icyo abangamira iperereza rikomeje, ndetse no gukumira ko yashobora gutoroka ubutabera.
Urukiko rwasanze mu byaha bine aregwa, bitatu bifite impamvu zikomeye zituma akomeza gukurikiranwaho, ari na byo byashingiweho hafatwa icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo iminsi 30.
Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Shema Arnaud akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake, guhunga nyuma yo gukora cyangwa guteza impanuka, gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rwabyo, ndetse no kwanga gupimishwa icyuma gipima ingano ya alcool mu mubiri.
Shema yemeye ibyaha bibiri birimo icy’ubwicanyi budaturutse ku bushake n’icyo guhunga nyuma yo guteza impanuka, asobanura ko yabitewe n’ubwoba bwatumye ahungira ku nshuti ye i Karongi.
Nyuma yo gusuzuma ibisobanuro by’impande zombi, urukiko rwasanze hari impamvu zikomeye zituma akomeza gukurikiranwaho ibyaha byose uretse icyaha cyo kwanga gupimishwa icyuma gipima ingano ya alcool mu maraso. Rwasobanuye ko nta bimenyetso bifatika byagaragaje ko yanze gupimwa, kuko aho yafatiwe i Karongi yubahirije ibyo yasabwaga byose.
Urukiko rwongeyeho ko nubwo hari amashusho agaragaza ko DJ Toxxyk yari yanyoye ibisindisha mu kabyiniro ka Kigali Universe mbere y’impanuka, nta gihamya cyerekana ko yari yarengeje igipimo cya alcool cyemewe ku muntu utwaye ikinyabiziga.
Ku bijyanye n’icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma akomeza kugikurikiranywaho. Rwagaragaje ko hari inyandiko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) yashyizweho umukono na Shema, yiyemerera ko yakoreshaga ibiyobyabwenge. Ikindi kandi, mu iperereza ryakozwe, hasanzwe iwe mu rugo ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi rungana n’amagarama abiri, bikaba byaratesheje agaciro ibisobanuro yatangaga avuga ko atazi uko byageze iwe.
Urukiko rwatesheje agaciro n’impamvu zatangwaga n’abamwunganira mu mategeko zivuga ko isuzuma ryakozwe ritagaragaje ingano y’ibiyobyabwenge mu maraso ye, rusobanura ko ibyo bidakuraho kuba yarabyiyemereye, nubwo we avuga ko atabikoze ku bushake bwe.
Rushingiye kuri izo mpamvu zose, urukiko rwategetse ko Shema afungwa iminsi 30 y’agateganyo, agafungirwa mu Igororero rya Nyarugenge riri i Mageragere, rumumenyesha ko afite iminsi itanu yo kujuririra icyo cyemezo.
Amakuru agaragaza ko ku wa Gatanu tariki ya 24 Mutarama 2026, Shema yahise ajuririra icyo cyemezo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, asaba kurekurwa by’agateganyo. Kuri ubu, ategereje guhabwa itariki y’iburanisha ry’ubujurire bwe.
Shema Arnaud yatawe muri yombi ku wa 21 Ukuboza 2025, nyuma y’impanuka y’imodoka yari atwaye yahitanye Umupolisi wari mu kazi. Kugeza ubu, akomeje gufungirwa mu Igororero rya Nyarugenge riherereye i Mageragere.
2026.1.12 Abarenga ibihumbi 54 mu Rwanda banduye virusi itera Sida mu myaka itandatu
Nkuko bigaragazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), mu myaka itandatu ishize kugeza mu 2024, abantu 54.287 basanzwemo Virusi itera Sida, abo mu Mujyi wa Kigali n’abo mu Ntara y’Iburengerazuba bakiharira umubare munini.
Iyi mibare igaragaza ko mu 2024 honyine abantu 9.019 basanganywe Virusi itera Sida. Muri abo abagabo ni 3.503, abagore ni 5.516. Abanduye bagaragaye mu bantu 1.026.851 bari bapimwe.
Mu 2023 hapimwe abantu barenga miliyoni 1.1, abafite Virusi itera Sida bagaragaye ni 9.270. Abagabo bari 3.752 mu gihe abagore bari 5.518. Bari biyongereye kuko mu 2022 abanduye iyi virusi bari 8.507 barimo abagabo 3.404 n’abagore 5.103. Hari hapimwe abantu barenga miliyoni 1,1.
Mu 2021 abantu 9.422 ni bo basanzwemo Virusi itera Sida. Muri bo ab’igitsina gabo bari 3.673, ab’igitsina gore ari 5.749. Hari hapimwe abarenga miliyoni 1,5.
Mu 2020 abantu 9.279 basanzwemo Virusi itera Sida mu bantu barenga miliyoni 2,09 bari bapimwe. Muri bo abagabo bari 3.577 mu gihe abagore bari 5.702. Bari biyongereye kuko mu 2019 hapimwe abantu miliyoni 2,6 abangana na 8.790 ni bo basanzwe baranduye barimo 4.750 b’igitsina gore na 4.040 b’igitsina gabo.
Mu myaka itandatu ishize abantu benshi basanzwemo Virusi itera Sida biganjemo abari hejuru y’imyaka 25 aho banganaga na 41.385. Bakurikikirwa n’abantu bari mu kigero cy’imyaka 15 na 24 banganaga na 11.234.
Mu Ukuboza 2025 Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko abafite Virusi itera Sida mu Rwanda bageze ku bihumbi 234, aho buri mwaka yica abagera kuri 2500. Ubwandu bushya bwari buri kuri 2,7% hagati y’abari mu myaka 15-49.
U Rwanda kandi rwamaze kugera ku ntego ya Loni ya 95-95-95. Bivuze ko 95% by’abaturage baba bazi uko bahagaze, 95% by’abazi uko bahagaze bafata imiti igabanya ubukana ndetse 95% by’abafite virusi itera Sida badashobora kuyanduza binyuze mu mibonano mpuzabitsina. Ubu u Rwanda rugeze kuri 96-98-98.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko imbaraga zashyizwe mu kwita ku bafite virusi itera Sida mu Rwanda zitanga umusaruro kuko muri uyu mwaka wa 2025, abayifite bari hejuru y’imyaka 50 bagera kuri 30% y’abayifite bose.
2025.12.4 Kalisa John na Pazo Man bahakanye ibyo gusakaza amashusho ya Yampano

Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man na Kalisa John uzwi nka K John bitabye urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kugirango baburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha bakurikiranyweho byo gusakaza amashusho ya Yampano arimo gukora imibonano mpuzabitsina.
Aba bakekwa baburanishijwe kuri uyu wa kane tariki ya 04 Ukuboza 2025, ariko bari kuba baraburanye tariki 27 Ugushyingo 2025 urubanza rurasubikwa kuko Pazzo atari yiteguye kuburana.
Mu rubanza, aba basore bahakanye ibyo baregwa aho ku ruhande rwa Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man watawe muri yombi tariki ya 11 Ugushyingo, yavuze ko ayo mashusho ashinjwa atigeze ayatunga muri telefoni ye.
Umwunganira yasobanuriye umucamanza ko byari kwitwa ko ayafite iyo aza kuyakura kuri email (download) akajya muri terefoni ye. Pazo Man n’umwunganizi we, babona Yampano ari we wishyize hanze kuko kubika amashusho kuri email abizi neza ko abasha (Pazzo) kuyinjiramo afite umubare w’ibanga (password) cyane ko yari umujyanama, atari ikosa rye (Pazzo).
Uwunganira Pazzo Man kandi yavuze ko umuntu wa mbere wasakaje aya mashusho ari Yampano wayashyize kuri Email azi neza ko atariho wenyine, bityo asaba Urukiko ko rwategeka ko atangira gukurikiranwaho iki cyaha.
Ati: “Turasaba Urukiko ko mu bubasha bwarwo rwategeka ko Yampano atangira gukurikiranwaho gusakaza ayo mashusho kuko yayashyize kuri Email kandi abizi neza ko atariwe wenyine uyikoresha, ni we wa mbere wayasakaje.”
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko muri raporo y’igenzura ryakozwe mu ikoranabuhanga basanze Pazzo Man ku wa 11 Ugushyingo 2025 yarandikiye uwitwa Dumba amusaba gusiba amashusho yose ya Yampano no kutongera kuyasakaza.
Ubushinjacyaha bwareze Kalisa John wamamaye nka KJohn kuba hari ifoto yafashe ayikuye mu mashusho (screenshoot) yoherereza Papa Cyangwe amubwira ko amashusho ya Yampano ari gutera akabariro yagiye hanze.
Ikindi Ubushinjacyaha bwagaragaje ko gituma bakurikirana KJohn ni ukuba yarasabye uwitwa Kwizera Nestor uzwi Pappy Nesta ayo mashusho ndetse akanayahabwa, bityo bukibaza umugambi wari wihishe inyuma utari ukuyasakaza.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bufite umutangabuhamya witwa Ngabo Leon uzwi nka Njuga wavuze ko yahuriye na KJohn ari kumwe na Pazzo Man muri Restaurant bityo bakahamwerekera ayo mashusho.
Kalisa Joh uzwi nka Kjohn we yaburanye ahakana ibyaha aregwa ahamya ko muri Kamena 2025 ari bwo yabonye umuntu witwa Odette ashyize ku rubuga rwe rwa Whatsapp ifoto ya Yampano ahamya ko umuntu umuha amafaranga amuha amashusho ya Yampano ari gutera akabariro.
KJohn avuga ko akibona iyi foto yahise akora ‘Screenshoot’ ayoherereza Papa Cyangwe wari uherutse gukorana indirimbo na Yampano amubaza niba koko ibyo abonye ari impamo.
Papa Cyangwe na we ngo yahise aha Yampano ya foto amubwira aho ayikuye, ibi bikaba ari nabyo byatumye uyu muhanzi amenya ko amashusho ye yagiye hanze, akabona gutanga ikirego ku wa 9 Ugushyingo 2025.
Kalisa John yavuze ko iyo foto yoherereje Papa Cyangwe atari iy’urukozasoni kuko nta kintu kibi kiyigaragaraho. Avuga ko nyuma y’icyo gihe byabaye nk’ibihosheje icyakora mu Ugushyingo 2025 aya mashusho yongeye kujya hanze aba aribwo ayasaba.
Umunyamategeko wa KJohn yavuze ko kuba Kalisa John yarasabye amashusho akanayahabwa, bitagize icyaha kuko icyaha ari ukuyasakaza kandi we nta muntu yigeze ayasakazaho.
Ku rundi ruhande yaba Pazzoman cyangwa umwunganira mu mategeko, bagaragaje ko gusaba Ddumba gusiba ayo mashusho no kutongera kuyasakaza byari uburyo bwo kugabanya umurindi w’isakazwa ryayo cyane ko yari yamenye ko ari gukurikiranwa. Ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa imisi 30 y’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma bakomeza kuburana bafunzwe. Urukiko rukazasoma umwanzuro tariki ya 11 Ukuboza 2025 saa cyenda z’amanywa (15h00’).
Hari hitabye kandi abandi batatu baregwa muri iyi dosiye barimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad na Kwizera Nestor bakunda kwita Pappy Nestor batawe muri yombi ku wa 26 Ugushyingo 2026, ndetse na Ishimwe François Xavier watawe muri yombi mbere yabo gato ku wa 18 Ugishyingo, nabo bakurikiranyweho gukwirakwiza aya mashusho.
Gusa Urukiko rwategetse ko urubanza kuri aba bo rusubikwa kuko Ishimwe François Xavier yavuze ko nta mwunganizi mu mategeko afite. Urukiko rwanzuye ko uru rubanza ruzasubukurwa tariki ya 11 Ukuboza 2025.
Icyaha aba bakurikiranyweho gihanwa n’Ingingo ya 34 y’itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018, ivuga ku gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa. Iyi ngingo ivuga ko Umuntu wese, iyo atangaje cyangwa atumye hatangazwa amashusho cyangwa amajwi yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina binyuze ku rusobe rwa mudasobwa cyangwa ubundi buryo bw’ikoranabuhanga n’itumanaho; aba akoze icyaha
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu itari munsi ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000 FRW) ariko itarenze miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (3.000.000 FRW).
2025.11.15 Court reduces sentence for Kigali woman convicted of child-killing

The High Court in Kigali has reduced the sentence of Solange Nyirangiruwonsanga, a 40-year-old woman previously handed a life sentence for the murder of a 9-year-old boy in Gasabo District. She will now serve 25 years in prison, following her appeal challenging the earlier ruling by the Gasabo Intermediate Court.
Nyirangiruwonsanga was employed as a domestic worker in the deceased’s home. The case was opened against her when the boy was found dead on June 12, 2022, in Karubibi Village, Cyaruzinge Cell, Ndera Sector.
The boy was found hanging from a door, with a piece of cloth tied around his neck.
The prosecutors argued that Nyirangiruwonsanga was responsible for the child’s death, noting that they had sufficient evidence to prove her involvement. The evidence included witness testimonies and her own confession, among other elements.
Why was the jail term reduced?
In its decision, the High Court said that although Nyirangiruwonsanga was convicted of murder, certain mitigating circumstances allowed for a reduction of sentence.
According to the court, this was her first conviction, and she is a mother with children to raise. The law allows a life sentence to be reduced when mitigating factors are present, though it cannot be lowered to less than 15 years. On these grounds, the court ruled to reduce her sentence from life imprisonment to 25 years.
Why was her claim of innocence rejected?
Nyirangiruwonsanga appealed the conviction, insisting she was innocent and that her confession during interrogation was obtained under duress. She also said the lower court ignored several facts during the trial.
She argued that the boy had been playing outside before the incident. “I told the court that he was playing outside, and I warned him to stop. Later, when I went inside the house, I found him lifeless,” she said.
However, the High Court dismissed the argument, citing her detailed confession to the Rwanda Investigation Bureau (RIB), in which she allegedly explained how she tricked the child, tied a piece of cloth to a door grill, made him stand on a chair, and pushed him, leading to his death.
Established jurisprudence affirms that statements made during interrogation can still hold value, even when later retracted during trial.
Circumstantial evidence presented by prosecutors included her behaviour after the incident, which the court said was inconsistent with someone surprised by a child’s accidental death.
The prosecutors added that the 9-year-old boy could not independently tie a rope at such a height and hang himself.
It was heard in the court during the appeal hearing that the door measured 1.80 metres in height, while the chair used measured 70 centimetres. The boy was 1.58 metres tall, which meant that he could not have reached the cloth without assistance.
The court concluded that her appeal lacked merit, affirming her guilt, but exercised its legal authority to adjust the sentence downward due to mitigating circumstances.
2025.11.12 Victoire Ingabire trial heads to Supreme Court for constitutional interpretation

The Supreme Court has begun hearing a constitutional challenge filed by Victoire Ingabire Umuhoza, who contests Article 106 of Nº 027/2019 of 19/09/2019, of the Law Relating to the Criminal Procedure.
Ingabire argues that the article violates several provisions of Rwanda’s Constitution, including Articles 29(2), 61, 142 (paragraphs 1 and 4), and 145 (paragraph 4).
The hearing, which began on Wednesday, November 12, centres on ex-convict Ingabire’s request to have the article repealed, claiming it undermines the independence of the judiciary and interferes with the prosecution’s functions.
Article 106 stipulates that if a court suspects that other people may have participated in a criminal offence or are accomplices to the accused, they may be summoned to provide explanations.
If, after questioning, the court finds evidence suggesting their involvement, it may order the Prosecution to open an investigation based on revelations made during the substantive trial.
Ingabire’s complaint stems from a High Court case involving a one Sylvain Sibomana and others, in which she was summoned under this provision.
The summons by the judge and subsequent questioning led to her arrest and later she was remanded, a decision later upheld on appeal. She now argues that her detention resulted from the unconstitutional application of Article 106.
She said that this provision interferes with the functioning of the prosecution and undermines the rights of the accused.
Ingabire maintains that she has a direct interest, as Article 106 was the legal basis for her arrest and detention. She further argued that even though the provision had been discussed in a previous case, it remains unconstitutional in its current form.
Meanwhile, a representative of the Office of the Attorney General urged the court to dismiss the case, arguing that the issue had already been adjudicated.
The state attorney cited the legal principle of ‘res judicata’, meaning that a matter already decided by a competent court cannot be retried between the same parties on the same issue.
However, Ingabire’s lawyer, Gatera Gashabana, countered that argument, saying that the state attorney’s claims were unfounded.
In the earlier case, only a paragraph of the article was examined, not the entire provision. He said that their petition seeks a comprehensive review of all the constitutional inconsistencies within Article 106.
The Supreme Court concluded the hearing and is expected to deliver its decision on January 16, 2026.

发表回复